Tanzania yatorewe kuba igihugu cya mbere muri Afurika gukoranye na Koreya y’Epfo muri filime, mu rwego rwo guhuza isoko rya firime rya Tanzania na Korea.
Ibi byasobanuwe binyuze ku rubuga rwa Instagram rw'umukinnyi wa filime muri Tanzania, Steve Nyerere, aho yavuze ko aya makuru yemejwe na perezida w’uruganda rwa sinema wa Koreya y'Epfo, Yang Jongkon, ubwo baganiraga na we.
Yang Jongkon yagize ati:"Perezida Samia Suluhu Hassan yakoze akazi gakomeye ko guhuza isoko rya firime rya Tanzaniya na Koreya, bityo rero ndagira ngo mbamenyeshe ko Tanzania ari cyo gihugu cya mbere tuzafatanya nitugera muri Afurika. Kuri ubu turacyarimo gushimangira isoko ryacu ku mugabane wa Asia."
Byongeye kandi, muri iyo nyandiko ya Stive, yavuze ko Perezida YANG Jongkon yabasezeranije kuza muri Tanzania guhura n’abahanzi bo muri Tanzania, aherekejwe na bamwe mu bakora filime muri Koreya mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati Tanzania na Koreya y'Epfo.
Tubibutse ko abahanzi ba filime bo muri Tanzania bari muri Koreya aho berekeje mu rugendo shuri.
Bamwe mu byamamare bitabiriye urwo ruzinduko ni Irene Paul, Wema Sepetu, Idris Sultani, Dorah, Johari Chagula, Steve Nyerere, Eliud Samwel, Getrude Mwita, Gabo Zigamba na Godliver Gordian.
