Sophia Momodu urupfu rw'umwana wa Davido bahanganye yarugize iturufu

Sophia Momodu urupfu rw'umwana wa Davido bahanganye yarugize iturufu

 Jul 6, 2024 - 17:04

Mu gihe umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Davido rugeretse mu nkiko na Sophia Momodu babyaranye, uyu mugore yakoresheje urupfu rw'umwana w'uyu muhanzi ndetse n'ubukwe bwe, nk'amaturufu akomeye yamufasha guhigika Davido ku nshingano zo kurera umwana babyaranye.

Mu nyandiko z’urukiko zatanzwe, na nyina w’umwana wa Davido, Sophia Momodu, asubiza ku ibirego by’uyu muhanzi ku bijyanye kurera umwana wabo, yatanze urugero rw’urupfu rw’umwana wa Davido, Ifeanyi wapfuye mu 2022 arohama muri pisine, nk’ibimenyetso simusiga ko Davido atita ku rubyaro rwe.

Uretse ibyo kandi, Sophia Momodu yatangaje ko kuri ubu uyu muhanzi yashakanye n’undi mugore, bityo rero akaba ari ikindi kimenyetso simusiga ko unurere bw’umwana wabo buzaba buri mu kanagaratete, maze asaba urukiko gutera utwasi Davido.

Sophia Momodu yongeyeho ko kubera akazi akora k’ubuhanzi Davido ahora mu ngendo, ndetse akazana iwe abagabo bagenzi be barimo n’abanyageso mbi, ku buryo byashyira umwana wabo mu kagaratete mu gihe yaba arerwa na se.