Sky2 agiye kongera kubagwa

Sky2 agiye kongera kubagwa

 Jul 11, 2024 - 12:45

Umuraperi Sky2 wamamaye mu mvugo zitandukanye nka icara wige, wabaga he n'izindi zitandukanye, agiye kubagwa ijisho ku nshuro ya kabiri nyuma y'uko ku nshuro ya mbere ritabashije guhita rikira.

Sky2 yaherukaga mu bitaramo muri Mutarama 2024, aho yari yagiye kubagwa ijisho mu bitaro bya Bishenyi, ndetse ku bw'amahirwe bigenda neza.

Gusa nyuma y'igihe afite agahenge ubu burwayi bwongeye kumuzahaza akaba agiye kongera kubagwa ku nshuro ya kabiri.

Amakuru The Choice Live yamenye ni uko uyu muraperi ari mu myiteguro yo gusubira ku bitaro bya Bishenyi ngo yongere kubagwa.

Ati "Ubu yavuye kwa muganga kwisuzumisha ngo barebe niba nta kindi kibazo afite mu mubiri, abone kongera kujya kubagwa."

Ni uburwayi bwamufashe mu buryo butunguranye aho byatangiye ijisho rimurya akarishima yumva ari ibintu bisanzwe.

Byakomeje gukura ariko ijisho rye rikomeza gutukura atangira kujya ashyiramo imiti ariko ntibigire icyo bitanga.

Nyuma nibwo yaje kujya kwa muganga bamusuzumye basanga mu mboni ye hajemo igisebe, aribyo bituma ijisho rye rihora ritukura cyane.