Simi yikomye itangazamakuru

Simi yikomye itangazamakuru

 Jul 18, 2024 - 12:00

Umuhanzikazi Simi yikomye bimwe mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, abishinja gusobanura nabi ibyo yavuze bigatuma abantu ku mbuga nkoranyambaga bamufata uko atari.

Ibi byose byatangiye ubwo Simi yaganiraga na kimwe mu binyamukuru bikorerera ku mbuga nkoranyambaga kitwa 'Zero Conditions', akavuga ko nta ndirimbo z'abandi bahanzi ajya yumva uretse ize n'umugabo we gusa.

Yavuze ko kandi no kuba yumva iz'umugabo we Adekunle Gold, ari uko bashakanye.

Ni ibintu byasamiwe hejuru n'ibindi bitangazamakuru bitandukanye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, batangira kuvuga ko ari umwirasi, ko ibintu yavuze ari ubwishongozi.

Ibi byaje kurakaza Simi bituma ajya kuri X n'uburakari bwinshi yikoma ibitangazamakuru bishyiramo umunyu mu byo yavuze bagamije kwerekana uruhande rwe rubi gusa.

Yagize ati "Rimwe na rimwe nanga gukora ibiganiro kuko ntibajya bita kuba bagufasha. Bazabeshya cyangwa bavuge ibintu bitandukanye n'ibyo wavuze abantu bakwibeshyeho. Ndarakaye cyane, mundeke ngenyine"

Simi yavuze ko yabivuze ashaka kumvikanisha ko atajya yumva indirimbo z'abantu atazi, icyakora iyo yumvise ijwi ryawe akumva arikunze agerageza kukumenya, gusa abantu bo bahise babifata mu buryo bwa rusange.