Simi yahishuye icyatumye aba igikomerezwa muri muzika

Simi yahishuye icyatumye aba igikomerezwa muri muzika

 Apr 18, 2024 - 07:25

Umuhanzikazi Simi yatangaje ko ubwe adashobora kwikomanga ku gatuza yemeza ko iterambere yagezeho ari imbaraga ze, ahubwo avuga abo yazamukiyeho kugeza abaye umusitari.

Umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Nigeria Simisola Kosoko amazina nyakuri y'umuhanzi Simi, yatangaje ko ikintu cyatumye agera ku ntego ze mu muziki kugera magingo aya abantu bamuzi nk'icyamamare, ari abandi bahanzi bamubanjirije.

Uyu mubyeyi w'umwana umwe, yatangaje ko abahanzikazi bakoze umuziki mbere ye, ari bo batanze ibitambo bikomeye kugira ngo agere ku ntego ze mu muziki, kubera ko ngo yasanze baramuharuriye inzira akaba arimo kuyicamo nta mbogamizi.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na African Folder, yavuze ko hari abagore b'abahanzi batigeze barenga n'umutaru, ariko bakoze ibikomeye. Ati " Ngewe ntabwo ubwange nakwishimagiza cyane, kuko nungukiye mu byakozwe n'abahanzikazi bakoze umuziki mbere yange."

Icyakora nubwo yavuze ko hari abagore batanze ibitambo mbere ye kugira ngo agere ku nzozi ze mu muziki magingo aya, ariko ntiyigeze avuga amazina yabo, byumwihariko abo yakuyeho inganzo.

Hagati aho, Simi akaba yaratangiye umwuga we wa muzika aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel) mbere y'uko mu 2014 abihagarika akaririmba indirimbo zisanzwe izizwi nka 'secular'.

Umuhanzikazi Simi aravuga ko abahanzikazi bakoze umuziki mbere ye, ari bo akesha ibyo yagezeho