Umuhanzikazi wo muri Nigeria Simisola Bolatito Kosoko uzwi ku izina rya Sami, yatumye abafana bazamura imbamutima zabo ubwo yasangaga umugabo we Adekunle Almoruf Kosoko uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Adekunle Gold ku rubyiniro muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika ari kumwe n'umwana wabo.
Ibi bikaba byarabaye mu mpera z'icyumweru aho umuhanzi Adekunle Gold yari afite igitaramo mu mugi wa Houston ho muri USA. Nyuma y'uko Simi asanze umugabo we ku rubyiniro, yasangije ayo mashusho abamukurikira ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter binezeza benshi.


Simi yasanze umugabo we ku rubyiniro ari kumwe n'umwana wabo
Icyatunguye abantu si uko Simi yasanze umugabo we ku rubyiniro, ahubwo ni ukuntu umwana wabo w'umukobwa bise Adejare ufite imyaka itatu (3) yaje ku rubyiniro afite mikoro ndetse yambaye mu matwi "headphones" akaza asanganira se aho yari arimo ku ririmba.
Ako kanya se yahise amuterura, ariko akimara kumuterura Simi nawe ahita aturuka mu rundi ruhande ahita aza ahobera umugabo we ku rubyiniro. Icyakora bakaba barahamaze akanya gato ubundi ajyana umwana.


Simi aremeza ko akomeje guterwa ishema n'umugabo we n'umwana wabo
Ubwo Simi yashyiraga videwo ye n'umukobwa we ku rukuta rwe rwa X, akaba yagize ati " Ibyo nshaka byose muri ubu buzima bw'ibyaha, ni ngewe ubwange, umusore nkunda, ndetse n'umwana wange [ashyiraho utumenyetso tw'imitima]. Adekunle Gold ari mu bitaramo muri USA komeraza aho."
Abafana ku mbuga nkoranyambaga bakaba bakomeje guhererakanya iyi videwo bagaragaza uburyo Simi atewe ishema n'umugabo we kandi yishimira kuba hamwe nawe ndetse n'umwana wabo, nkuko yabigaragaje. Adekunle na Simi, bakaba barabanye mu 2019 bakaba bafitanye umwana umwe Adejare wavutse mu 2020.
Umuhanzikazi #Simi yatunguye umugabo we #AdekunleGold amusanga ku rubyiniro ari kumwe n'umwana wabo; umwana afite mikoro.
— the choice_live (@thechoice_live) September 25, 2023
Ni iki cyamuteye kujyana umwana ku rubyiniro? https://t.co/LHm4RwvDjJ pic.twitter.com/4sA55bZ03n
