Sheilah Gashumba yafunze iminwa y'abakomeje kumuvugaho inkuru z'ibihuha

Sheilah Gashumba yafunze iminwa y'abakomeje kumuvugaho inkuru z'ibihuha

 Aug 7, 2024 - 12:06

Umunyamakuru akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Sheilah Gashumba, yamaganiye kure inkuru zikomeje kuvuga ko ubu ari mu munyenga w'urukundo n'undi musore mushya nyuma yo gutandukana na Rickman Mannick, avuga ko nta mukunzi afite.

Sheilah ukunze gushyira abantu mu rujijo ku bijyanye n'ubuzima bwe by'urukundo, yafashe umwanya avuga ko abari kuvuga ko ari mu munyenga w'urukundo n'undi musore byose ari ibinyoma kuko kugeza ubu aracyari wenyine.

Ibi byose byazamutse ku mbuga nkoranyambaga ubwo Sheilah yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n'umusore utarabashije kumenyekana.

Kuva ubwo abantu batangiye kuvuga ko yabonye undi musore bakundana nyuma ya Rickman Mannick baherutse gutandukana, ndetse bamwe mu nshuti ze batangira kumwoherereza ubutumwa bamwifuriza amahirwe masa n'umukunzi we mushya.

Muri Gicurasi 2024, nibwo Sheilah Gashumba yatangaje ko yamaze gutandukana na Rickman Mannick bari bamaranye hafi imyaka ibiri bakundana, dore ko uyu musore yari asigaye arebererwa inyungu na label yashinzwe na Sheilah Gashumba.

Nyuma Sheilah yatangaje ko mu buzima bwe bwose amaze gukundana n'abasore babiri, avuga ko abandi bose bagiye bumva babivuga babaga bari kubeshya kuko byabaga ari ukwishimisha gusa.