Shatta Wale aravumirwa ku gahera na nyina

Shatta Wale aravumirwa ku gahera na nyina

 Jul 10, 2024 - 10:20

Umuhanzi Shatta Wale ukomoka mu gihugu cya Ghana, aravumirwa ku gahera n'umubyeyi we nyuma y'uko amwirengagije akamuta mu nzu akaba nta n'ubufasha amuha nk'umubyeyi we ugeze mu zabukuru kandi anarwaye.

Mu mashusho yakomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, yagarazaga uyu mubyeyi witwa Elsie Evelyn Avemegah ubyara Shatta Wale, ubwo yatabazaga umuhisi n'umugenzi kubera ikibazo cy'ubukene kimwugarije.

Uyu mubyeyi w'imyaka 70 y'amavuko avuga ko yugarijwe bikomeye n'ikibazo cy'ubukene kandi umuhungu we Shatta Wale yaramutaye ndetse ntaba ashaka no kumenya uko mama we abayeho.

Akomeza avuga ko mu myaka itanu ishize ubwo yari mu bibazo by'ingutu harimo no gusohorwa mu nzu, atigeze abona umuhungu we ngo abe yamufasha kumukura muri icyo kibazo nyamara abizi ko ntacyo abuze.

Akomeza avuga ko muri uyu mwaka hajemo n'ibibazo by'ubuzima, ahura n'indwara zitandukanye zirimo n'umuvuduko w'amaraso, byose bigskomeza kumubana ihurizo.

Imyaka 10 irashize yaramutaye ndetse yarakuyeho n'itumanaho mu buryo bwose ku buryo ubu ntaho bashobora guhurira ngo bavugane, kandi muri iyo myaka yose umuhungu we ntazi niba nyina abo icyo kurya buri munsi.