Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Colombia, Shakira, yahakanye ibihuha bivuga ko yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, rurangiranwa mu mupira w’amaguru Pique, kubera kubera kumuca inyuma.
Shakira ngo ntabwo yatandukanye na Pique kubera kumuca inyuma gusa
Binyuze mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru The Sunday Times, Shakira yahakanye ibyo bihuha ndetse avuga ko hari ibindi bintu byinshi byatumye batandukana, bitari ukuba yaramuciye inyuma nk’uko benshi bakomeje kibihwihwisa.
Shakira yahuye n’uyu mugabo wahoze ari myugariro wa Barcelona ubwo yari mu bikorwa byo kimeneyekanisha indirimbo ye y’ogokombe cy’isi cya 2010, “Waka Waka”.
Shakira kandi yavuze ko igihe abantu batekereza ako aribwo yamenye amanyanga ya Pique, atari cyo
Icyakora, baje gutandukana ku mugaragaro mu mwaka wa 2022, aho bari bamaranye imyaka 11, ndeste bafitanye n’abana babiri.
