Amakuru avuga ko Dr Penking yasangije ku rubuga rwe rwa X amashusho ya kera ya Nicki Minaj, ayaherekeza amagambo avuga ko uyu muraperikazi yashaje bityo akwiye guhagarika umuziki.
Aya magambo yahise atera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho Nicki Minaj yahise amusubiza, amubaza niba yari afite uburenganzira bwo gukoresha ayo mashusho yafashwe kera, akayifashisha mu kumutoteza no kumusebya ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yanditse, uyu muraperikazi yavuze ko uwo mugabo yamaze kongerwa ku rutonde rw’abo yareze, agaragaza ko ashobora gukurikiranwa n’amategeko kubera ibyo yakoze.
Ati "Ufite uburenganzira bwo gukoresha aya mashusho nafashe kera, ukayakoresha umparabika kuri uru rubuga cyangwa n'ahandi? Wamaze kongerwa mu kirego."
Ku rundi ruhande abantu bavuga ko umuntu agomba kugaragaza uko yumva ibintu, mu gihe abandi bavuga ko ataribyo gusebya mugenzi wawe wifashishije imbuga nkoranyamba.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
