Ruger yavuze imyato Davido

Ruger yavuze imyato Davido

 Sep 26, 2023 - 12:34

Umuhanzi Ruger yashimagije cyane mugenzi we Davido avuga ko bahuye na mbere yuko atangira kumenyekana, kandi ko ari we wamugize uwo ari we magingo aya, ariko kandi agira nicyo avuga kuri Burna Boy.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria no mu isi muri rusange, Michael Adebayo Olayinka uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Ruger, arashimagiza anavuga imyato mugenzi we rurangiranwa muri Afrobeats David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, kuba ari we wamugize uwo ari we.

Mu kiganiro Ruger yagiranye na radiyo Beat FM, yavuze ko yahuye na Davido mu 2020, bahura muri gahunda uyu muhanzi yari yarihaye yo kuzamura abahanzi batanu bafite impano, ngo birangira nawe ari gutyo bahuye akamufasha. Akaba avuga ko nyuma y'umwaka umwe bahuye, mu 2021 yahise atangira kumenyekana.

Ruger yavuze imyato Davido

Davido ufite inzu itunganya umuziki ya "Davido Music Worldwide (DMW)" akaba akunze gufashirizamo abahanzi bakizamuka, uretse ko nabatabarizwamo nabo abafasha. Kuri ubu, iyi Label irimo abarimo: Dremo, Yonda, Peruzzi, Logos Olori n'abandi. Israel DMW ureberera inyungu za Davido, akaba aherutse gutanga impamvu anishongora avuga ko Label yabo ariyo ya mbere ku mubumbe.

Tugarutse kuri Ruger ubarizwa muri Label ya "Jonzing World" yashinzwe na D'Prince mu 2019, ubwo yagarukaga kuri Davido yagize ati " Davido yaramfashije cyane mbere yuko nza. Twarahuye mbere yuko mba umusitari aramfasha cyane, ni umuntu ufite ubuhanga kandi yarabinyigishije."

Ruger aravuga ko Davido ari we wamugize uwo  ari we

Nubwo yavuze kuri Davido, ariko kandi ku rundi ruhande, yavuze ko atakamira mu kitoze Burna Boy, kuko ngo nawe yamuhaye amahirwe yo kuririmba muri O2 Arena. Hagati aho, aha kuri iyi radiyo Beat FM yashimagirijeho Davido, akaba ari naho yijundikiye abakobwa bo muri Nigeria abashinja byinshi byanamuzamuriye gutukwa.