Rudeboy wavuzweho ubujura yasobanuye inkomoko y'ubutunzi bwe

Rudeboy wavuzweho ubujura yasobanuye inkomoko y'ubutunzi bwe

 Jul 19, 2024 - 09:24

Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria, Rudeboy, yahishuye inkomoko y'ubutunzi bwe bwose, nyuma y'uko aketsweho gukora ibikorwa bitemewe n'amategeko ari nabyo akuramo amafaranga.

Uyu muhanzi yahishuye ko abantu n'inzego zishinzwe umutekano bakunda kumwibazaho bibaza aho yaba akura ubutunzi bwose afite, ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko abukura mu bikorwa akora bitemewe n'amategeko.

Rudeboy yavuze ko atari umujura nk'uko bamwe babikeka, ahubwo ibyo atunze byose abikura mu muziki.

Avuga ko akazi kamutunze ari ugukora umuziki mwiza kandi akuramo amafaranga menshi, ariyo amufasha kwishyura ubwishyu bitandukanye ndetse agasagura ayo kwizigamira no kwagura ibikorwa bye.

Ibi yabigarutseho nyuma yigeze gutabwa muri yombi ndetse agasabwa n'urwego rushinzwe ubukungu no kugenza ibyaha bikorerwa mu mafaranga, birimo no gukurikirana inkomoko y'ubutunzi bw'umuntu muri Nigeria.

Rudeboy wahoze aririmbana n'impanga ye  mu itsinda rya P Square, gusa nyuma mu 2017 aza gutangira urugendo rwe aririmba ku giti cye.