Riderman na Bull Dogg bagiye gukora igitaramo

Riderman na Bull Dogg bagiye gukora igitaramo

 Jun 26, 2024 - 09:19

Riderman na Bull Dogg bamwe mu baraperi beza kandi bakunzwe na benshi, bamaze gutangaza itariki bazakorera igitaramo cyo kumurika album yabo bise 'Icyumba cy'amategeko' yakunzwe na benshi.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Riderman na Bull Dogg batangaje ko bagiye gukora igitaramo bise 'Hip Hop Culture Concert', ariho bazamurika ku mugaragaro album bahuriyeho bise 'Icyumba cy'amategeko'.

Ni igitaramo kizaba tariki 24 Kanama 2024.

Kugeza ubu bavuze ko ibindi bijyanye n'aho kizabera ndetse n'igiciro cyo kwinjira bazabitangaza mu gihe gito.

Ibi babitangaje nyuma y'uko basabwe n'abantu benshi ko bategura igitaramo cyo kumurika iyi album.

Iyi album ikaba yaragiye hanze tariki 30 Gicurasi 2024, iriho indirimbo 6 ziri mu njyana ya Hip Hop y'umwimerere gusa.