Rick Ross arembejwe no gufuhira Hamisa Mobetto

Rick Ross arembejwe no gufuhira Hamisa Mobetto

 Jul 26, 2023 - 08:46

Rick Ross yaretse gukurikira Hamisa Mobetto kuri Instagram nyuma ya videwo uyu mukobwa yasohoye ari kumwe n'umusore wagwiriye ifaranga.

Kugera ubu umuraperi w'Umunyamerika Rick Ross yaretse gukurikira (Unfollow) kuri Instagram umunyamideri wo muri Tanzania Hamisa Mobetto nyuma y'amashusho yasohotse uyu mukobwa yasohokanye n'umusore wo mu gihugu cya Togo.

Byose byatangiye ubwo hasohokaga amashusho ya Mobetto ari kwinjira mu cyumba gitatse by'agatangaza mu nzu harimo indabyo, shampanye, ibipirizo ndetse n'ibindi by'agaciro, ikirenze ku buriri hariho indabyo handitseho ati "Ndagukunda Hamisa."

Rick Ross yaretse gukurikira Hamisa Mobetto kuri Instagram kubera gufuha

Umugabo wo muri Togo uri gukundana n'uyu Hamisa, akaba atari yagaragara amafoto ye gusa akaba afite amazina ya Kevin Sowax.

Nubwo uyu mugabo atazwi, gusa ikizwi ni uko ari umuherwe bitavugwa, dore ko no muri iyo videwo Hamisa yari agiye kwakira impano y'igikapu cya 'Louis Vuitton' ibi bikaba ari bimwe mu bikapu bihenze kuri uyu mubumbe.

Hamisa Mobetto ari gukundana n'umusore wo muri Togo ibyashavuje Rick Ross 

Tugarutse gato kuri Rick Ross, akaba yarahuye bwa mbere na Hamisa Mobetto mu 2021 ubwo bari Dubai bari kuryoherwa n'ubuzima nk'uko amashusho n'amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yabigaragazaga, gusa rero uyu mugabo akaba atashimishijwe niyi Videwo yuyu mukobwa.

Nyamara rero, nubwo Rick Ross yaretse gukurikira Hamisa Mobetto kuri Instagram bikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bagatangira kwibaza icyaba cyibyihishe inyuma, ariko muri bose ntawe urashaka kugira icyo abivugaho.