Quavo na Chris Brown bakomeje kurebana ay'ingwe

Quavo na Chris Brown bakomeje kurebana ay'ingwe

 Apr 15, 2024 - 15:29

Mu gihe n'undi umuhanzi Chris Brown n'umuraperi Quavo bari basanzwe badacana uwaka, umwuka ukomeje kuba mubi nyuma y'uko aba bombi bongeye kwandagazanya.

Nyuma yuko umuhanzi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Chris Brown yashyize ahagaragara urutonde rw’indirimbo yongeye kuri alubumu ye “11: 11”  imwe muri zo yise “Freaky”  biravugwa yibasira umuraperi Quavo, uyu umuraperi yanze kuripfana asubiza Chris Brown.

Quavo yasubije Chris Brown uherutse kumwibasira mu ndirimbo 

Ibyo Quavo yabikoze abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Tender” irimo amagambo ashinja Chris Brown guhohotera uwahoze ari umukunzi we no kumuhatira gukoresha ibiyobyabwenge.

Aba bombi ntibavuga rumwe kuva 2017 nyuma yuko Quavo bivugwa ko yakundanye n’uwahoze ari umukunzi wa Chris Brown, Karrueche Tran.
Aba Kandi bongeye gukozanyaho, mu gihe mu minsi Drake na Kendrick Lamar bateranaga amagambo nabo bakoresheje indirimbo.

Chris Brown yari aherutse kwibasira Quavo mu ndirimbo ye nshya 

Ni muri urwo rwego, Drake yavuze ko umuziki by’umwihariko Hip-hop, utazagira amahoro kubera ihatana rya bamwe mu hanzi ngo bifuza kugaragara neza kurusha abandi.