Byabaye ngombwa ko polise ijya mu rugo kwa Britney Spears ku munsi wo ku wa Gatatu, kugira ngo imenye neza ko uyu muhanzi nta kibazo afite, nyuma yo gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agakanga benshi.
Britney Spears, yakuye abafana be umutima
Umuyobozi wa polisi mu gace ka Ventura muri California, Dean Worthy, ku munsi w'ejo yabwiye itangazamakuru ko umupolisi wagiye uhangana n'ibibazo by'uyu muhanzikazi, ari we n'ubundi ari we watibye terefone yatabazaga.
Uyu mupolisi yanakomeje avuga ko bahamagawe n'umwe mu nshuti za hafi za Britney Spears, wahangayitse nyuma yo kubona uyu muhanzikazi ashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga, arimo gukina n'ibyuma by'imishyo.
Britney Spears, amashusho yashyize kuri Instagram ye yatumye polisi isura urugo rwe
Amakuru avuga ko abapolosi baje kujya mu rugo rwa Britney Spears, nyuma yo kwakira terefone nyishi z'abafana bari bafite imitima ihagaze kubera aya mashusho y'uyu mugore uzwiho kugira ibibazo byo mu mutwe.
Icyakora, polisi ya Ventura yemeza ko uyu mugore ameze neza, n'ubwo ubwo bageraga mu rugo rwe babujijwe n'abashinzwe umutekano we kwinjira mu nzu.
Britney Spears yavuze ko yafashe ayo mashusho yigana umuhanzi mugenzi we Shakira wigeze kubikora
Ubwo polisi yabazwaga ku bijyanye n'andi mashusho yaje kugaragara ku mbuga z'uyu mugore apfutse, yanze kugira icyo itangaza, ivuga ko ayo mashusho itayazi.
Si ubwa mbere polisi ihuruzwa mu rugo rwa Britney Spears, kuko n'ubundi muri uyu mwaka yahamagawe mu rugo rw'uyu muhanzikazi, nyuma gukuraho Instagram ye, abafana bagakuka imitima.
