Phiona Nyamutooro yarase amashimwe Eddy Kenzo imbere ya Perezida Museveni

Phiona Nyamutooro yarase amashimwe Eddy Kenzo imbere ya Perezida Museveni

 Aug 6, 2024 - 07:27

Phiona Nyamutooro yagaragaje ubutwari bwa Eddy Kenzo imbere ya Perezida Museveni ubwo bari mu masengesho yo gushima Imana yabakijije urupfu.

Phiona Nyamutooro Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'Umutungo Kamere muri Uganda yashimiye umugabo we Eddy Kenzo imbere ya Perezida w'Igihugu Yoweri Museveni kuko amutera imbaraga mu byo akora byose.

Ibi yabigarutseho mu masengesho yateguye we na Eddy Kenzo mu rwego rwo gushima Imana yabarokoye impanuka y'imodoka ku wa 05 Kanama 2021, aho muri ayo masengesho umushyitsi mukuru yari Perezida Museveni.

Mu ijambo rya Museveni, yashimiye Phiona Nyamutooro kuba ari umunyamurava mu kazi, avuga ko ari ibyo kwishimira kuba ishyaka rya NRM rifite abantu bakiri bato bafite umuhate wo gukorera Igihugu.

Phiona agaruka ku mashimwe ye, yavuze ko ashimira Eddy Kenzo, kuko ngo ari we umutera umwete mu byo akora byose ndetse ko amuhora iruhande.

Mu ijambo rya Eddy Kenzo, yagaragaje ko ku bw'ubuntu bw'Imana yarokotse impanuka we na n'umufashe we hamwe n'abandi bari kumwe, none magingo aya bakaba bagihumeka.

Eddy Kenzo na Phiona Nyamutooro bashimye Imana mu masengesho yitabiriwe na Perezida Museveni