Umuyarwenya Pete Davidson, ku munsi wo ku wa Gatandatu yongeye kugongesha imodoka ye ku rukuta.
Uyu mugabo w'imyaka 29 wakunzwe mu gitaramo akora yise "Saturday Night Live", yari atwaye ari gutaha ava muri iki gitaramo, ari kumwe n'abandi bantu bane.
Pete Davidson yongeye kugongesha imodoka
Bivugwa ko yavuye mu gitaramo mu masaha ya saa yine z'ijoro, aho yaje guhita agonga atararenga umutaru.
Pete Davidson yakoze iyi mpanuka, mu gihe hari hashize igihe gito n'ubundi haniwe gutwara nabi, kuko muri Kamena yari yahawe igihano cyo kumara amasaha 50 mu mirimo ifitiye igihugu kamaro.
Pete Davidson no muri Kamena yari yahaniwe gutwara nabi
Nyuma yo gukora iyi mpanuka, polisi yavuze ko nta biyobyabwe cyangwa inzoga Pete yari yanyoye, ndetse ntabwo yigeze afungwa. Yaba we cyangwa abo bari kumwe, nta n'umwe bivugwa ko yakomeretse.
