Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Patrick Nnaemeka Okorie, wamenyekanye nka Patoranking, yatangaje uburyo yatunguwe no kumva Burna Boy avuga ko imyandikire ya Afrobeats iri hasi cyane.
Patoranking arashinja Burna Boy kwandagaza injyana adasize abahanzi
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Patoranking yavuze ko atumva uburyo Burna Boy yareba injyana gakondo yabo mu ndorerwamo nk'iyi.
Yagize ati:"Kabone n'ubwo ari we umeze nk'uhetse umuco wacu(Afrobeats), ntiyagakwiye kuvuga amagambo nk'ariya. Ni umuco dukwiye gusigasira. Ariko ikibazo tugiye guhura na cyo, ni abavunga ngo njye narabikoze. Kuvuga ngo "njyewe", "njyewe", ibyo bigiye kutwangiriza umuziki. Uramutse uvuze uti twebwe, ibyo byaba ari byo rwose, na ho kuvuga ngo "njye", ni ikibazo gikomeye cyane. Nta kuri na guke kuri mu byo yavuze, gusa nkoku nabivuze na mbere, afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka, kuko biterwa n'icyo umuntu yita imyandikire uhwitse."
Burna Boy abona abahanzi ba Afrobeats bandika ibintu byo kuryoshya gusa bidafite ishingiro
Aya magambo, Patoranking ayavuze nyuma yuko mu kiganiro Burana Boy yaherukaga kugirana na Apple Music, yari yavuze ko abahanzi benshi bakora injyana ya Afrobeat, imyandikire yabo itaba ihwitse, kuko badakunze kwandika ibintu bibaho cyangwa bishoboka mu buzima bwa buri munsi.
