Nyuma y'iminsi mike arezwe kunyereza imisoro, amakuru atandukanye yatangiye gcaracara ku mikoranire ya Shakira n'abakozi be. Bamwe mu bakoranye na we batangiye kumushyira hanze, bavuga ko ari umuntu w'umwambuzi kandi utagira impuhwe. Umwe muri abo, ni umubyinnyi Jenni Garcia wakoranye n'uyu muhanzi, wabwiye itangazamakuru uburyo yabafataga nabi.

Shakira aravugwaho ubwambuzi no gufata abakozi be nabi
Uyu mubyinnyi yavuze ko yatunguwe no gusanga umuhanzi ukomeye nka Shakira agira imico imeze gutyo.
Yagize ati:"Nakoranye na we inshuro 12, gusa ntabwo yigeze anyishyura ana rimwe. Wenda nari no gukorera ubuntu nta kibazo, ariko uburyo yadufataga nabi, biragoye."
Yakomeje agira ati:"Yadukoreye ibintu byinshi, kugeza n'ubwo yansohoye mu rwambariro nambaye ubusa mu gatuza. Yazaga kogera mu bwogero bwacu akadusohora, ariko bikarangira aturebye nk'ik'imbwa yanze."
Umwe mu babyinnyi bakoranye na Shakira, avuga ko imyitwarire ye mibi yatumye amutakariza icyubahiro yamuhaga
Uyu mugore yashoje avuga ko iyi mico mibi ya Shakira yatumye asigaye amufata nk'umuntu usanzwe, nyamara mbere yaramwubahaga cyane, azi ko ari umuntu w'inyangamugayo.
Shakira aravugwaho ubuhemu, mu gihe afite ibirego byo kunyereza imisoro muri Spain, ibirego bishobora gutuma afungwa imyaka umunani.
