Nyuma yo gukatirwa imyaka ine n’igice azira gufata ku ngufu, Urukiko rw’i Barcelona rwarangije kuvuga ko ruzarekura uwahoze ari umukinnyi w’umupira wamaguru muri Brazil, Dani Alves, itanze ingwate.
Dani Alves agiye kurekurwa nyuma yo gukatirwa
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Washington Post rivuga ko Alves azarekurwa mu gihe azaba yishyuye ingwate ingana na miliyoni imwe y’amayero, n’arenga miliyari y’amanyarwanda, ndetse no gutanga pasiporo ye mu gihe agitegereje kujuririra iki gihano azira ufata ku ngufu umugore muri Barcelona.
Alves wigeze gukinira amakipe y’umupira w’amaguru nka Barcelona na PSG, yahamijwe icyaha muri Gashyantare uyu mwaka aho yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’igice azira gufata ku ngufu umugore mu kabyiniro mu 2022.
Dani Alves agiye kurekurwa atanze ingwate
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 y’amavuko ari muri gereza kuva yafatwa muri Mutarama 2023, ndetse iki kifuzo cye cyo gutanga ingwate cyabanje kwangwa n’urukiko, rukeka ko ashobora gutoroka.
