Nyuma yo gufata ku ngufu umuhungu w'imyaka 12 arataka ko yamuteye inda

Nyuma yo gufata ku ngufu umuhungu w'imyaka 12 arataka ko yamuteye inda

 Oct 19, 2023 - 23:35

Umwarimukazi w'imyaka 38, uherutse gutabwa muri yombi azira gufata umunyeshuri we w'imyaka 12, arataka ko yamuteye inda.

Umwarimukazi bivugwa ko yararyamanye n’umunyeshuri we w’imyaka 12 y’amavuko, yatangaje ko atwite inda nkuru.

Alissa McCommon w’imyaka 38 Cavington, Tennessee, muri Amerika yatawe muri yombi mu kwezi gushize, ashinjwa gufata ku ngufu umwana muto w’umuhungu.

Alissa yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umuhungu w'imyaka 12

Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira, ni bwo  uyu mugore wahoze ari umwarimu w’icyiciro cya kane muri Charger Academy yagejejwe mu rukiko, aho iburanisha ryibanze ku nyandiko nyinshi ndetse no guhamagara kuri telefoni uyu mubyeyi w’abana babiri bivugwa ko yagiranye n’uwahohotewe.

Mu majwi yakuwe muri izi terefone, uyu mugore yumvikana avuga ko atwite kandi ko yiteguye kwibaruka  umwana wa gatatu. 
Yabanje kuburira umuhungu ko azicuza kubwira abapolisi umubano wabo.

Icyakora, ubuyobozi ntiburemeza niba koko McCommon atwite, cyangwa niba umwana w’imyaka 12 ari we wamuteye inda. 
Yavuze kandi ko atwite mu butumwa butandukanye yoherereje uyu mwana.

Alissa biravugwa ko atwite inda y'uwahoze ari umunyeshuri we

Nkuko ikinyamakuru Fox 13 kibitangaza, yanditse ati: “Ngomba kukubwira ikintu gikomeye kandi kinini kikureba. Iri ryari ikosa, uyu ni umutwaro wanjye. Mana yanjye! Usibe iyi nimero, nyamuneka ntunte mu bibazo. “Sinzongera kukwandikira. Ntuzongera kunyumva ukundi, kandi ndakwingize ntugire icyo uvuga.”

Uyu mwarimu yabanje kwirukanwa muri Charger Academy mu ntangiriro za 2021 nyuma yo gushinjwa kuryamana n’uyu mwana wahoze ari umunyeshuri we iwe mu rugo.

Alissa ashinjwa no gushora mu mibonano mpuzabitsina abandi banyeshuri yigishaga

Ishami rya polisi rya Covington rivuga ko kandi yandikiranye n’abandi banyeshuri benshi akanaboherereza amafoto ye yambaye ubusa no kubabaza niba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina. McCommon yaje gufungirwa muri gereza ya Tipton, akaba agomba kwitaba urukiko ku wa Mbere, tariki 27 Ugushyingo.