Julia Fox yatunguye benshi ubwo yavugaga ku mubano we n'umuraperi Kanye West. Bombi bakundanye muri 2022, mu rukundo rwamaze igihe gito ariko rugaca ibintu.
Julia Fox yatangaje ko igihe cyose yamaranye na Kanye West, nta kabariro bigeze batera
Uyu munyamideri akaba n'umukinnyi wa firime, yahuye na Kanye West muri 2022 bahuriye Miami, nyuma baza kwishimirana.
Kuva icyo gihe, aba bombi batangiye kugaruka mu mafoto y'ibinyamakuru byinshi, gusa nyuma y'ibyumweru bike, baratandukanye bitunguranye muri Gashyantare uwo mwaka.
Icyakora, nubwo bakanyujijeho, Julia Fox yashyize hanze amabanga y'urukundo rwabo, mu gitabo ke yise Down the Drain, aho yavuze ko atigeze aryamana n'uyu muraperi.
Julia Fox yageregeje guhindura amazina mu gitabo cye mu rwego rwo kwirinda abamwikoma
Nubwo Fox yavuze ko atakoresheje amazina ya nyayo mu gitabo cye, gusa izina "umuhanzi" yakoresheje mu gitaramo cye, byagaragaye ko nta wundi yavugaga utari Kanye West, maze benshi batungurwa n'iyi nkuru iri mu gitabo cy'uyu munyamideri.
