Nyuma y'imizingo itatu amaze gushyira hanze, Harmonize nta gahunda yo gusinzira afite, kuko yamaze gutangaza ko yenda gushyira hanze imizingo ibiri mishya.
Harmonize yijeje abakunzi ko agiye kubaha Indi mizingo ibiri mishya
Harmonize n'ubundi wari ufite imizingo ibiri iheruka yabiciye bigacika, ari yo High School yashyize hanze muri 2021, na Made For Us yashyize hanze umwaka ushize, yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko agiye gushyira hanze iyi mizingo ibiri, kandi yombi ikagira hanze umusi umwe.
Abinyujije kuri Instagram ye, Harmonize yavuze ko umuzingo umwe yawukoze ku bw'abafana be bo muri Tanzania, undi akawukora kubera abandi bakunzi b'umuziki bari hirya no hino ku isi.
Harmonize ntabwo yahise ashyira hanze amazina y'iyo mizingo igomba gusohokera umunzi umwe
Harmonize abaye umuhanzi wa kane muri Tanzania ugiye gushyira album hanze, nyuma y'umuzingo witwa "Heir To The Throne" wa Tammy Flavour, "Most People Want This" wa Navy Kenzo, tutibagiwe ko n'umuhanzi Marioo yashyize hanze umuzingo yise "The Kind You Know Deluxe".
