Nicki Minaj amakenga yatumye ku munota wa nyuma asubika igitaramo cye muri Romania

Nicki Minaj amakenga yatumye ku munota wa nyuma asubika igitaramo cye muri Romania

 Jul 8, 2024 - 01:16

Umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj benshi batunguwe no gutangaza ko ku munota wa nyuma atagitaramye muri Romania, ku mpamvu z'umutekano we n'abamugaragiye.

Umuraperikazi Nicki Minaj byabaye ngombwa ko asubika igitaramo yagombaga gukorera  muri Rumaniya mu ijoro ryakeye, nyuma yuko itsinda rye ry’abashinzwe umutekano rimugiriye inama yo kutajyayo kubera umutekano muke mu uri muri icyo gihugu.

Nicki yashyize ahagaragara aya makuru abinyujije kuri konti ye ya “X” aho yagize ati: “Nagiriwe inama n’abashinzwe umutekano wanjye kutajya muri Rumaniya mu birori bya rya Romania Festival, kubera ko muri iki gihugu habaye imyigaragambyo. Nk’umubyeyi nagombaga gufata ibyemezo cyo kujyayo kugira ngo ngire umutekano ndetse n’ikipe yanjye igaruke amahoro mu miryango yabo.

Ni mu gihe guhera ku munsi w’ejo, abacuruzi n’imiryango itegamiye kuri leta bateguye kwigaragambya muri Romania kugira ngo bashyira igitutu kuri guverinoma bayihatire guhindura imisoro, n’ibindi bitifashe neza muri icyo gihugu.