Nick Jonas yari avunikiye ku rubyiniro Imana ikinga akaboko

Nick Jonas yari avunikiye ku rubyiniro Imana ikinga akaboko

 Aug 16, 2023 - 17:32

Umuhanzi Nick Jonas nyuma yo gushimisha abakunzi be, habuze gato ngo avunikire ku rubyiniro.

Nick Jonas yashimishije abakunzi urubyiniro ararunyeganyeza, ubwo yari mu gitaramo cy'itsinda rya Jonas Brothers, gusa yaje gutsikira mu mwobo muto wari ku rubyiniro.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka Jealous, ibi byamubayeho mu ijoro ryo ku munsi w'ejo, ubwo yataramiraga ahitwa TD Garden muri Boston, Massachusetts.

Mu mashusho, uyu mugabo agaragara yahimbawe arimo kuririmba, maze yasubira inyuma agatsikira mu mwobo. Byabaye nk'ibimubabaje, ariko nyuma y'amasegonda make, arongera arahagarara.

Nick Jonas, umuhanzi w'imyaka 30, akaba n'umugabo wa rurangiranwa mu isi ya Cinema, Priyanka Chopra, nubwo yakomwe mu nkokora n'iyi mvune yari agiriye ku rubyiniro, yabyitwayemo kigabo, akomeza kunezeza abafana be nk'umunyamwuga wese, ibintu byanejeje abafana be cyane.