Mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, nibwo Kenza Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda yegukanye ikamba ryo kuba Nyampinga w'Ububiligi mu 2024 ku myaka 21 y'amavuko afite, inkuru yakwiriye hirya no hino ku bitangazamakuru byo mu Rwanda.
Yegukanye iri kamba mu bakobwa 32 bari bahatanye, nabo hakurwamo abandi 15 aba ari nabo bagera mu ijonjora rya nyuma, nubwo bigitangira byari abakobwa 2000 bakagenda baviramo mu byiciro byabanje.
Kenza Ameloot Umunyarwandakazi wabaye Miss w'Ububiligi
Ibiro Ntaramakuru Belga bivuga ko nyuma yo kwegukana iri kamba yagize ati "Muri uyu mwaka, ndashaka gufasha abandi bantu, by'umwihariko urubyiruko. Ndifuza kugira icyo mpindura nka Miss Belgique."
Kenza akomoka i Gikondo mu Rwanda
Ibinyamakuru byo mu Bubiligi, bivuga ko nyina wa Kenza, ari Umunyarwandakazi wahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aza gushakana n'umugabo w'Umubiligi.
Kenza wiga mu mwaka Gatatu muri Kaminuza Ubucuruzi Mpuzamahanga (International Business), ubwo yiyamamazaga, yagiranye ikiganiro na Isimbi TV yo mu Rwanda, ahamya ko aza mu Rwanda nibura mu myaka ibiri.
Kenza Ameloot afite inkomoko i Gikondo
Avuga ko kenshi nyina yamujyanaga mu Rwanda akaba ku babyeyi ba nyina, ndetse ko igihe kinini yabaye i Gikondo no mu tundi duce two mu mugi wa Kigali. Kenza, avuga ko aterwa ishema no kuba ari Umunyarwandakazi kandi ko iyo ari mu Rwanda yumva atekanye.
Uyu Nyampinga w'Ububiligi, yemeza ko ibiryo byo mu Rwanda akunda, birimo isombe, amatunda, imineke, fanta, agakunda kandi abahanzi barimo Meddy na Bruce Melodi.
Kenza, yemeza ko akiri muto yigeze guhura n'irondaruhu mu Bubiligi bitewe n'uko ababyeyi be bose atari abazungu. Ntabwo ari Kenza w'Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwo hanze ubaye Miss, dore mu 2000 Sonia Rolland nawe yabaye Miss France.

Kenza Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda yabaye Miss w'Ububiligi
