Madonna Louise Ciccone amazina nyakuri y'umuhanzikazi w'Umunyamerika Modonna, magingo aya yasohoye inyandiko avuga uko ubuzima bwe buhagaze nyuma y'iminsi ari mu bitaro aho yari muri koma kubera indwara ya 'Bacterial infections'; aho iyi ari indwara yibasira bimwe mu bice by'umubiri birimo: uruhu, ibihaha, ubwonko ndetse n'ibindi bice.
Uyu muririmbyi w'imyaka 64, iyi ndwara ikaba yaratumye asubika ibitaramo yari afite muri Kamena mu migi igera kuri 35 harimo: Detroit, Chicago, New York, Los Angeles n'ahandi. Kuri iyi nshuro arimo gutangaza ko urukundo rw'inshuti n'umuryango we, ari rwo rwamubereye imiti, ndetse avuga ko ari amahirwe kuba akiriho.

Madonna aremeza ko inshuti n'umuryango bamubereye imiti
Mu butumwa Madonna yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akaba yavuze ko ubwo yari mu bitaro yabonye ibintu bitandukanye nuko yari asanzwe abibona, cyane ko ngo inshuti n'abana be bamubaye hafi, ari nabwo yahise yerekana ifoto ari kumwe n'abana be babiri Lourdes Leon na David Banda mu bana batandatu afite.
Ku wa 28 Kamena 2023, bikaba aribwo Madonna yari yatangaje ko ahagaritse ibitaramo yari afite, ndetse mu ntangiriro za Nyakanga yongeye gutangaza ko arimo kugenda atora agatege, gusa avuga ko atahita atangaza igihe azasubukurira ho ibitaramo bye ko ahubwo agiye kubanza kwita ku buzima bwe ndetse ngo akaba atarashakaga kongera gutenguha abakunzi be.
