Ikipe ya Newcastle United yatangaje ko rutahizamu wayo, Alexander Isak, azacibwa amande mu gihe cyose yaramuka asibye umwe mu mukino iyi kipe izakina uyu mwaka, guhera ku mukino bazahuramo na Aston Villa kuri uyu wa Gatandatu.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko uyu mukinnyi wo muri Sweden ubwe amenyesheje ubuyobozi bw’ikipe n’abatoza ko atifuza kongera gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bazajya bitabira imikino y’iyi kipe.
Nta mpamvu zifatika zirashyirwa ahagaragara, ariko amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Bwongereza avuga ko hashobora kuba hari ikibazo cy’imikoranire hagati y’impande zombi cyangwa ibijyanye n’amasezerano, cyane ko uyu mukinnyi yifuza kuva muri iyi kipe.
Alexander Isak, w’imyaka 25, ari mu bakinnyi bafatiye runini Newcastle United, dore ko mu mwaka ushize yatanze umusanzu ukomeye mu mikino ya Premier League no mu ya UEFA Champions League.
Nyamara uyu mwuka mubi ushobora kugira ingaruka ku mikino ikomeye ikipe ifite imbere, by’umwihariko mu gihe ikomeje urugamba rwo gushaka imyanya yo hejuru muri shampiyona y’u Bwongereza.
Alexander Isak yahawe gasopo na Newcastle United

