Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Nel Ngabo yavuze ko kimwe mu byamuteye gufata uwo mwanzuro ari ubumenyi yabonye ku muhanzi wo muri Uganda, Elijah Kitaka, nyuma yo kubona ko uretse impano yo kuririmba afite n’ubundi bumenyi bufite aho buhuriye n’umuziki.
Nel Ngabo yavuze ko yishimiye uburyo Elijah Kitaka ashobora gukora ibintu byinshi mu muziki, ibintu byamubereye isomo rikomeye ndetse bikamushishikariza gutangira kwiga gutunganya umuziki.
Yagize ati: “Buriya Elijah Kitaka akora ibintu byinshi birimo no gutunganya umuziki, ibintu nanjye ndi kurwana no kubyiga muri iki gihe ku buryo nanjye nagira ubumenyi burenze ku bwo mpfite muri muzika.”
Uyu muhanzi yavuze ko iri ari rimwe mu masomo akomeye yakuye kuri Elijah Kitaka, baherutse gushyira hanze indirimbo bahuriyemo bise “Masterpiece”.
Nel Ngabo avuga ko afite intego yo kongera ubumenyi bwe mu muziki, aho usibye kuririmba ashaka no kumenya neza ibijyanye no gutunganya indirimbo.
Mu gihe yakomeza muri uwo murongo, yaba yiyongereye ku bandi bahanzi nyarwanda bamaze igihe bagaragaza ubushake bwo kwinjira mu bijyanye no gutunganya umuziki, bakabyongera ku nshingano zo kuririmba basanzwe bazwiho.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
