Namaze gucukura igituro cyanjye! Ed Sheeran yatunguye isi

Namaze gucukura igituro cyanjye! Ed Sheeran yatunguye isi

 Oct 6, 2023 - 16:08

Umuhanzi Ed Sheeran, yatunguye benshi, nyuma yo gutangaza ko mu kwitegura ahazaza he, yamaze gucukura igituro cye.

Umuhanzi Ed Sheeran yatunguye benshi ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku hazaza he, akamusubiza ko hafi ya byose amaze kubishyira ku murongo, kugeza no ku bijyanye n'aho agomba gushyingurwa.

Ed Sheeran yamaze gucukura imva azashyingurwamo

Ed Sheeran, yaje gukomeza avuga ko ubu yamaze gucukura imva agomba kuzashyingurwamo, mu busitani buri mu gikari cye, mu rwego rwo kwitegura urugendo rwa nyuma y'ubu buzima!

Yakuye mu rujijo kandi ku bakekaga ko igituro ke gishobora kuzaba kiri ahantu hakomeye nko muri shaperi, avuga ko we yahisemo gituro gisanzwe mu rugo rwe, kugira ngo umuryango we uzajye umwibuka.

Ed Sheeran avuga ko nta muntu ujya umenya umunsi urupfu ruzamutwarira

Ed Sheeran w'imyaka 31, yasoje akomoza ku mpavu yacukuye igituro ke hakiri kare.

Yagize ati:"Abantu ntibakeke ibindi cyangwa ngo batekereze ko nasaze, kuko hari inshuti zanjye nyinshi zagiye zipfa bitunguranye, hamwe nta muntu n'umwe uzi icyo gukora."