Mu ishavu ryinshi, Lupita Nyong’o yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we

Mu ishavu ryinshi, Lupita Nyong’o yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we

 Oct 20, 2023 - 15:08

Mu mvugo irimo ishavu, umukinnyikazi wa filime Lupita Nyong’o yatangaje ko yatandukanye n’umukunzi we Selema Masekela nyuma y’umwaka bari mu rukundo.

Kuri uyu wa 19 Ukwakira  2023, nibwo abakunzi b’umukinnyikazi wa filime Lupita Nyong’o batunguwe no kumwa ko atakiri mu rukundo n’umunyamakuru kuri televiziyo Selema Masekela nyuma y’umwaka umwe aba bombi bari mu rukundo.

Mu butumwa uyu musitari muri sinema ukomoka muri Kenya yatangaje  kuri Instagram ye, atavuze mu buryo bweruye uwahoze ari umukunzi we Selema Masekela, yagaragaje ko akeneye guhishura ukuri ku giti cye kandi akitandukanya n'umuntu atagishoboye kwizera.

Lupita Nyong'o reveals she is dating television host Selema Masekela as she  shares cute video | Daily Mail Online

 Lupita yamaza gutandukana n'umukunzi we selema Masekela

Mu nyandiko arimo umutima umenetse, Lupita yavuze ko umutima we uri gushenguka nyuma yo gutandukana n’umukunzi we, ndetse ngo afite umutwe udakira umumereye nabi. Akaba yavuze ko yagiye mu gicucu cy’umwijima kugira ngo agire ibyo ahisha isi, ariko ngo kuri ubu akaba yahisemo kubivuga kugira ngo bigire abo bifasha.

Ati “Hari ibintu byinshi byiza bigiye kugenda neza mu isi aka kanya, ibyo mvuga, birareba babandi bari guca mu buribwe bukomeye. Aka kanya, n’ingenzi kuri nge gusangiza abandi ukuri ku muntu muri nge ntagishobora kwiza.”

Lupita Nyong'o Shares Glimpse Inside Relationship With Selema Masekela -  The New York Folk

Lupita Nyong'o n'umukunzi we Selema Masekela bamaze kurangizanya

Uyu mukinnyi, akaba yavuze ko umubabaro aka kanya afite, ungana n’urukundo yatanze, ariko nanone ashimangira ko agomba kwihangana akabinyuramo kuko ngo aziko bizashira. Akaba yatanze inama ko ingano y’umubabaro ugira, iba ingana n’iy’urukundo utanga.

Nubwo Lupita yagaragaje agahinda yakubitanye nako mu rukundo, ariko kandi mu mezi abiri ashize nibwo yari yafashije uyu mukunzi we kwizihiza isabukuru. Aba bombi, bakaba baratangiye gukundana muri Werurwe 2022. Icyakora, magingo aya Selema ntacyo aravuga koko niba yaba yaratandukanye na Lupita.