Ibihembo bya MTV Europe Music Awards 2023 byagombaga kubera i Paris mu Bufaransa, byahagaritswe kubera intambara ikomeje kuba hagati ya Hamas na Israel.
Ibi bihembo byari biteganijwe ko bizaba ku ya 5 Ugushyingo, mu birori byagombaga kugaragaramo abahanzi b’ibikomerezwa nka Reneé Rapp, Sabrina Carpenter, David Guetta, Kid Laroi na Jung Kook wo mu itsinda rya BTS ryo muri Korea, n’abandi.
Taylor Swift ni we muhanzi wahatanaga mu byiciro byinshi kurusha abindi
Taylor Swift ni we muhanzi wahatanaga mu byiciro byinshi kurusha abandi aho yahatanaga mu byiciro birindwi, agakurikirwa na Olivia Rodrigo na SZA bombi bahatanaga mu byiciro bitandatu. Mu gihe abarimo Doja Cat, Måneskin, Miley Cyrus na Nicki Minaj, bose bahatanaga mu byiciro bine.
Mu itangazo ryatanzwe n’abategura ibi bihembo, bavuze ko icyemezo cyo guhagarika cyaturutse ku nkeke nyinshi zari zifitwe n’abahanzi ndetse n’abandi bagombaga kugira uruhare mi migendekere myiza y’ibi birori.
Basoje bavuga ko ibi bihembo bizatangwa mu Gushyingo k’umwaka utaha.
