Lizzo yasabye urukiko kumuhanaguraho ibirego byose aregwa

Lizzo yasabye urukiko kumuhanaguraho ibirego byose aregwa

 Sep 28, 2023 - 22:58

Lizzo, nyuma yo kwigarama ibirego byose yaregwaga n'abahoze ari abyinnyi be, yanasabye urukiko gutesha agaciro ibyo birego byose.

Umuhanzikazi Lizzo, yasabye urukiko rwisumbuye rwa Los Angeles, kumuhanaguraho ibirego byose aregwa n'abahoze ari abakozi be.

Lizzo yasabye urukiko kumuhanaguraho ibirego byose yise iby'ubugoryi

Nkuko ikinyamakuru Page Six kibitangaza, ngo uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka "About Damn Time" yanditse impapuro zikubiyemo impamvu zigera kuri 31, zishobora gutuma urukiko rutesha agaciro ibirego aregwa bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu mpapuro kandi uyu mugore yashyikirije urukiko, yongeye guhakana buri kirego aregwa n'abahoze ari ababyinnyi be.

Lizzo nta kirego na kimwe yemera mu byo aregwa

Muri Kanama uyu mwaka, ni bwo ababyinnyi ba Lizzo barangajwe imbere na Arianna Davis, Crystal Williams na Noelle Rodriguez, bashinje uyu mugore kubahohotera, ivangura rishingiye ku myemerere ku ruhu n'ibindi.