Kylie Jenner yagiriye inama abagore bihemukira bashaka kuba beza

Kylie Jenner yagiriye inama abagore bihemukira bashaka kuba beza

 Jul 27, 2023 - 11:35

Umunyamideri Kylie Jenner, yagiriye inama abagore bibagisha bashaka guhindura imibiri yabo ngo babe beza.

Kylie Jenner yagiriye abagore inama yo kwirinda kubagwa bahinduza imibiri yabo, mbere yo kubyara.

Jenner yubatse umwuga we nk’umwe mu bagore b'ibymamare beza cyane, ariko yabigezeho abifashijwemo no kwihunduza umubiri(cosmetic surgery).

Kylie Jenner yaburiya abakobwa n'abagore bibagisha batarabyara

Mbere yo kubyara umukobwa we w'imyaka itanu ubwo yari afite imyaka 20, Jenner yabazwe amabere, mu gihe kandi yagiye aterwa inshinge mu maso hafi ubuzima bwe bwose.

Ariko, nubwo benshi batabashije kubona isura ye ya kera, Jenner yemeye ko yicuza kuba yaribagishije amabere by’umwihariko, agira inama abandi bagore kwirinda no gutekereza kubagwa kugeza bamaze kubyara.

Mu kiganiro, Jenner yabwiye inshuti ye Stassie Karanikolaou ati: "Iyo mba ntarabikoze. Ndasaba umuntu wese ubitekereza, gutegereza akabanza akabyara."

Ati: “Nahoze  nkunda uko nteye, kandi n'ubu ndacyikunda, ndetse kimwe mu bintu bitari byiza kuri njye ni uko nakuze ndi mwana udatekanye kandi nabazwe inshuro nyinshi kugira ngo mpindure isura yanjye yose, gusa nakoze amakosa. Mba numva ntashaka ko ibyo biba mu nkuru yanjye.”

Kylie Jenner avuga ko yicuza kuba yaribagisjije amabere

Jenner avuga ko yababara cyane, aramutse umukobwa ushaka kwibagisha ku myaka 19 nkuko yabikoze, ndetse yanavuze uburyo yahagaritse guhindura cyane amafoto(photo editing) kugira ngo agaragare neza.

Yagize ati: "Mbona abakobwa benshi cyane kuri enterineti, ubu bakora ibishoboka byose ngo bahindure amafoto yabo. Nubwo anjye nanyuze kuri urwo rwego, ubu ndumva ndi ahantu heza.”