Kizz Daniel yumije abantu avuga umubare w'abagore amaze kuryamana nabo

Kizz Daniel yumije abantu avuga umubare w'abagore amaze kuryamana nabo

 Feb 25, 2024 - 09:29

Umuhanzi Kizz Daniel akomeje kugarukwa hirya no hino, nyuma yo gutangaza ko amaze kuryamana n'abagore barenga 67, ari nako yahishuye byinshi ku buzima bwe, harimo ko nta konti agira muri Banki.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Oluwatobiloba Daniel Anidugbe amazina nyakuri y'umuhanzi Kizz Daniel, akomeje kwibazwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri X yahoze ari Twitter, nyuma yo gutangaza amateka ye mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina n'abagore yagejeje mu buriri.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n'abakunzi be ku rubuga rwa X kuri uyu wa 24 Gashyantare 2024, umufana yamubajije abagore amaze kuryamana nabo, Kizz Daniel ahita asubiza ko amaze kuryamana nibura n'abagore 67.

Kizz Daniel aremeza ko amaze kuryamana n'abagore 67

Ntabwo ibibazo byarekeye aho ngaho kandi, kuko bamubajije umubare wa konti afite muri Banki, avuga ko nta n'imwe agira. Icyakora ntabwo yasobanuye uko abika amafaranga ye.

Yanahamije ko amafaranga menshi yigeze kwakira ku munsi umwe, ari Miliyoni 285 z'ama-Naira angana n'amanyarwanda 247,209,653.85.

Mu bindi bibazo yabajijwe n'abafana, akaba yabajijwe indirimbo akunda, ahita avuga ko ari "Kerewa" ya Zule Zoo, ndetse ashimangira ko akunda imodoka za Mercedes zifite inkomoko mu Budagi.

Hagati aho, Kizz Daniel w'imyaka 26, akaba yarabyaye abana batatu b'impanga mu 2021, icyakora umwe yaje kwotaba Imana muri mutarama 2024. Magingo aya, uyu mugabo akaba atagira umugore, kandi nta n'uwo yigeze.

Kizz Daniel aravuga ko nta konti agira muri Banki