Kera kabaye icyahitanye Mohbad kigeye kumenyekana

Kera kabaye icyahitanye Mohbad kigeye kumenyekana

 Mar 23, 2024 - 12:44

Nyuma y'amezi atandatu umuhanzi Mohbad yitabye Imana azize urupfu n'ubu rutaravugwaho rumwe, ibyavuye mu isuzuma ryakorewe ku murambo we bigiye kujya hanze.

Mu gihe hashize amezi atandatu umurambo w’umuhanzi, Mohbad utaburuwe ngo hakorwe isuzuma ry’icyaba cyaramuhitanye, kuri ubu biravugwa ko ibyavuye mu isuzuma ryakozwe bizaba byabonetse mu byumweru bine biri imbere.

Aya makuru yatanzwe na Dr. Richard Somiari, umuyobozi w’ikigo cya Leta cya Lagos gishinzwe gusuzuma ibimenyetso, aho yasobanuye ko biteganijwe ko ibyavuye mu isuzuma ry’umubiri wa Mohbad bizatangazwa mu byumweru bitatu cyangwa bine biri imbere, ndetse yizeza abaturage ko ibyo bimenyetso bitekanye.

Mohbad amaze amezi arenga 9 yitabye Imana 

Umuhanzi Mohbad yitabye Imana ku ya 12 Nzeri 2023, azize urupfu rutavuzweho rumwe, ari na byo byatumye Leta ikora iperereza kuri urwo rupfu, aho iperereza ryatangiriye ku mugaragaro ku ya 13 Ukwakira 2023, mu rukiko rwa Ikorodu.

Icyakora, kubera urupfu rwa Mohbad abantu bamwe nka Naira Marley, Sam Larry na Prime bagiye bakekwa ndetse banatabwa muri yombi, gusa kugeza uyu munota benshi bategereje icyavuye mu isuzuma ry’umurambo wa Mohbad, nka kamarampaka ku rupfu rwe.