Kanye West yongeye kujyanwa mu nkiko azira indirimbo

Kanye West yongeye kujyanwa mu nkiko azira indirimbo

 Jul 18, 2024 - 19:06

Umuraperi Kanye West (Ye) umaze kumenyerwa mu nkuru zo guhora mu nkiko kubera ibyaha bitandukanye aba akurikiranyweho, yongeye gutangirwa ikirego ashinjwa kwiba bimwe mu bice by'indirimbo y'abandi nta burenganzira abiherewe.

Ni ikirego cyatangiwe mu rukiko rukuru rw'i Los Angeles, muri America, gitanzwe na sosiyete ireberera ubusugire bw'indirimbo z'abahanzi.

Muri iki kirego bakaba baravuze ko Kanye West yakoresheje bimwe mu bice by'indirimbo yitwa 'MSD PT2' abishyira mu ndirimbo ze ebyiri, 'Moon na Hurricane' ziri kuri album ye yise 'Donda' yashyize hanze mu 2021 nta burenganzira abiherewe.

Mu kirego Kandi bagaragaje ko Kanye West, ubwo yashyiraga hanze izi ndirimbo yagaragaje abahimbye iyi ndirimbo yahishuye nk'aho ari bo bazimwandikiye nyamara yarabasabye ko bakorana hakabyanga.

Ibi bije bikurikira kandi ikindi kirego aherutse gutangirwa n'abandi baraperi bagenzi be barimo Ty Dollar Sign, nabwo bashinjwa gukoresha amagambo yo mu ndirimbo y'abandi yitwa 'I Feel love' bakabishyira mu yabo bise 'Don't Lie' nta burenganzira abiherewe.

Byiyongera ku bandi barimo itsinda rya Boogie Dawn Production, Marshall Jefferson n'abandi bagiye bamushinja iki cyaha.