Abashinzwe kureberera umutungo wa nyakwigendera Donna Summer, bareze Ye na Ty Dolla $ ign kubera icyo bavuga ko ari “isoni n’ikimwaro” gukoresha mu buryo butemewe n’amategeko indirimbo y’uyu muhanzikazi “I Feel Love” mu ndirimbo “Good(Don’t Die) iri ku muzingo wabo “Vultures 1”.
Kanye West yanejejwe mu nkiko ashinjwa kwiba indirimbo
Iki kirego cyatanzwe mu rukiko rw’ikirenga rwa Los Angeles n’umugabo wa Summer, Bruce Sudano, nk’umuyobozi w’umutungo w’uyu muhanzikazi witabye Imana mu 2012.
Ikirego kivuga ko abahagarariye Ye, wahoze yutwa Kanye West, basabye uruhushya rwo gukoresha iyo ndirimbo bagaterwa kubera ko Summer estate batifuzaga kugira aho bahurira na Kanye West udafite amateka meza.
Kanye West arashinjwa kwiba indirimbo ya Donna Summer
Binashoboka ko ari yo moamvu iyi ndirimbo yari imaze kumvwa n’abarenga miliyoni zirenga 8, itarimovkuboneka kuri Spotify guhera ku wa kabiri.
Itangazamakuru ryagerageje kubaza abahagarariye Kanye West icyo bavuga kuri ikibazo gusa ntabwo basubije.
