Nyuma yo kunanirwa gufta umwanya muru White House mu 2020, Kanye yahisemo gukuramo ake karenge mu matora ataha. Umwunganizi we Bruce Marks yabwiye Rolling Stone ati: “Ntabwo ari umukandida ku mwanya wa perezida mu matora ya 2024.”
Kanye West ntabwo akiyamamarije kuyobora Amerika umwaka utaha
Kanye West ubu wiyise Ye, kwanga kwiyamamaza kwe bije nyuma gato yuko hari amakuru ya ugaga ko West n’abashinzwe kumufasha mu matora nta mafaranga ahagije bafite yabafasha kwiyamamaza muri Leta 50 zose zigize Amerika, kuko ubu mu isanduku yagombaga kwifashishwa mu matora harimo ibihumbi 25 by’amadorari.
Muri Gicurasi, ni bwo umubitsi mu itsinda ryafashaga Ye kwiyamamaza yeguye, aregwa uburiganya.
Kanye West yatangiye gushyira hanze amashusho aca amarenga yo kwiyamamaza kuri Twitter muri Gushyingo 2022, nyuma aza kuyasiba.
Icyakora, byuma yaje gushyiraho andi mashusho, harimo ayi yashyizeho afite ikirango cya ‘Ye 24’ byagushga ku kwiyamamariza kuba perezida muri 24.
Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo nka “Stronger” mbere yabonye amajwi agera ku 60,000 mu ntara 12, bwa mbere yiyamamariza kuba perezida muri 2020.
Kanye West ibibazo by'ubukungu birashyirwa mu majwi mu bimubujije kwiyamamaza
Umwaka ushize, uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka “Jesus Walks” yatakaje amasezerano yari afitanye na Adidas, yatewe uw’inyuma na label ya Def Jam ndetse abarimo Balenciaga n’ikinyamakuru Vogue bamwicaho kubera amagambo menshi yo kurwanya Abayahudi yavuze, harimo no gushimagiza Adolf Hitler, bivuze ko n’ubukungu bwe butakimeze neza nka mbere, ku buryo kubona amafaranga by'umwihariko ayo gukoresha mu matora byamworohera.
