Judith wahoze ari umugore wa Safi ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Judith wahoze ari umugore wa Safi ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

 Sep 28, 2023 - 13:40

Niyonizera Judith n'umugabo we King Dustin bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka umwana wabo w'imfura w'umukobwa.

Uyu munyamideri akaba n'umukinnyi wa filime w'umunyarwandakazi yagarutsweho cyane na benshi ubwo yari mu rukumdo n'umuhanzi Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys, ndetse baje no kubana nyuma yo gukora ubukwe mu 2017 ariko bakaza gutandukana.

Nyuma ya paje y'urukundo rwe na Safi Madiba, Judith ntiyaheranwe n'ibyahise kuko yaje guhura n'umunya-Canada King Dust bakiyumvanamo kugeza aho mu byumweru bitatu bishize uyu mugabo yaje kumwambika impeta ndetse bikaba bivugwa ko bari gutegura ubukwe buteganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.

Kuri ubu aba bombi bari mu byishimo nyuma y'uko bibarutse umwana wabo w'umukobwa akaba ari nawe mfura, akaba imbuto yavuye mu rukundo rwabo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Judith yagize ati:"Warakoze Mana. Ineza n'ubuntu wangiriye nange sinagenda ntagushimye. Nawe King Dustin ndagushimiye imbere y'Imana, imbere y'ababyeyi, inshuti n'umuryango ndetse n'isi yose ibyumve. Urakoze."

Umugabo ukomeje kuba isoko y'ibyishimo bya Niyonizera Judith ariwe King Dustin ni umunya-Canada wavukiye muri iki gihugu, mu mujyi wa Vancouver.

Niyonizera Judith na King Dust bari mu byishimo byo kwibaruka