Jose Chameleone na Weasel Manizo bahinduye umuvuno muri muzika

Jose Chameleone na Weasel Manizo bahinduye umuvuno muri muzika

 Apr 23, 2024 - 09:31

Abavandimwe babiri Jose Chameleone na Weasel Manizo batangaje ko ubu bagiye gufata umuziki nk'ubucuruzi kuruta kuwufata nko kwigisha no kuyobora nk'uko babigenzaga.

Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone mu muziki wa Uganda hamwe n'umuvandimwe we Douglas Mayanja uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Weasel Manizo, baratangaza ko bagiye gukora umuziki nk'ubucuruzi, ndetse bagakoresha ubushobozi bafite mu kwigisha no kuyobora muri ubwo bucuruzi.

Mu mashusho aba bombi bari kumwe Jose Chameleone yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri, basobanuye neza ko Imana yabahaye impano yo kwigisha no kuyobora, bityo ko bagiye kubibyaza umusaruro babikoramo ubucuruzi muri muzika.

Ati " Twakoze umuziki. Ubu tugiye kwibanda ku bucuruzi muri muzika. Imana yaduhaye ubushobozi bwo kwigisha no kuyobora, ubwo rero tugiye kubibyaza umusaruro." Icyakora, aba bagabo bombi batanze umusanzu ukomeye mu myidagaduro ya Uganda, bakaba batuve neza uburyo bagiye kugira muzika ubucuruzi.

Jose Chameleone ari nawe mukuru mu bahanzi bakomoka mu muryango w'aba-Mayanja, akaba yaratangiye umuziki mu 1990, ndetse agenda afasha abavandimwe be barimo uyu Weasel, Pallaso na nyakwigendera Akay 47.Batangaje ibi kandi, mu gihe Chameleone yari aherutse gutangaza ko igitaramo afite mu mpeshyi itike ya make ari arenga ibihumbi 100Rwf iya menshi ikaba iya miliyoni 4Rwf.

Jose Chameleone na Weasel Manizo bahinduye umuvuno muri muzika