Jose Chameleon yakijweho umuriro n’umukobwa umushinja kumuhohotera

Jose Chameleon yakijweho umuriro n’umukobwa umushinja kumuhohotera

 Jun 9, 2024 - 12:35

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Jose Chameleon, yakijweho umuriro n’umuhanzikazi witwa ‘Sencere’ amushinja gushaka kumusambanya ku ngufu, kumwita amazina amusebya n’ibindi.

Mu butunwa uyu muhanzikazi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yemeranyije na Chameleon ko bazakorana indirimbo ariko abanza kumusaba ko baryamana undi arabyanga, gusa biza kurangira indirimbo ikozwe.

Uyu mukobwa avuga ko Chameleon yakomeje kumushyira ku nkeke amusaba ko baryamana undi aramutsembera, ari bwo Chameleon yatangiye kujya amubwira amagambo mabi ndetse akamwita n’amazina menshi amusebya.

Akomeza avuga ko kuba yaramuhakaniye ko baryamana byatumye arakara cyane ndetse bituma atamufasha kumenyekanisha ya ndirimbo bakoranye kuko yanze ko amugira igikoresho ke, atangira kujya amwataka mu buryo butandukanye ashaka kumufata ku ngufu

Uyu mukobwa avuga ko ibi byatangiye mu mwaka wa 2020, mu bihe bya Covide 19, ariko akomeza kubiceceka ndetse n’inshuti ze zikamugira inama yo kutabivuga kuko Chameleon ari umuntu utinyitse cyane.

Muri ubu butumwa yavuze ko kugeza n’ubu akimuhoza ku nkeke ariko we akaba yarakomeje kumutsembera gusa kuri iyi nshuro akaba yiyemeje kubishyira hanze byose kuko bimaze kumurenga.

Sencer kandi yatabarije Jose Chameleon, asaba abantu kumusengera kuko yabaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine kigiye kumugira umusazi, ari cyo kiri gutuma ibi byose abikora.

Sencere arashinja Jose Chameleon gushaka kumusambanya ku ngufu

Jose Chameloen ushinjwa gushaka gusambanya Sencere ku ngufu