Jamie Foxx nyuma yo kurusimbuka yashimiye umwe mu bo akesha ubuzima

Jamie Foxx nyuma yo kurusimbuka yashimiye umwe mu bo akesha ubuzima

 Aug 3, 2023 - 01:39

Umukinnyi wa firime akaba n'umuhanzi, Jamie Foxx, yashimiye mushiki we wakoze ibikorwa by'ubutwari.

Muri Mata, umukinnyi wa firime ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jamie Foxx, yahuye n'uburwayi butunguranye kandi bukomeye. Icyakora, yaba we cyangwa umuryango we ntabwo bigeze batangaza amakuru y'ibyabaye. Gusa vuba aha, uyu mukinnyi wa firime akaba n'umuhanzi, yatangiye kugenda avungura duke  ku byamubayeho, avuga ko yanyuze mubihe bitoroshye kandi bigoye.

Jamie Foxx avuga ko iyo mushiki we atahaba, byashokaga ko yaba yarapfuye

Nubwo icyo yari arwaye kitaramenyekana, bigaragara ko mushiki we, Deidra Dixon, yagize uruhare runini mu gukira kwe. Ku munsi w'ejo, Foxx yerekeje kuri Instagram yoherereza mushiki we ubutumwa  bumwifuriza isabukuru y'amavuko.  Yanagaragaje ko yishimiye uruhare rukomeye yagize mu kurokora ubuzima bwe.

Mu mashusho Foxx aherutse gusohora mu mpera za Nyakanga, yashimiye umuryango we, harimo na mushiki we, kuba baramufashije mu urugendo rwe rwo gukira kandi yemeza ko yari akeneye kuba mu ibanga kugira ngo akire. N'ubwo nta makuru arambuye ahari, biragaragara ko umuryango wa Foxx wagize uruhare runini mu buzima bwe.

Jamie Foxx kugeza magingo aya, ntiharamenyekana indwara yari igiye kumuhitana

Yanditse ati: "Kandi iyo utaza kuhaba, sinari kuba ndi hano. Iyo utaza gufata ibyemezo wafashe nari no gutakaza ubuzima ubuzirahbwanjye. Ndabukunda ubuzirahrezo kandi umunsi mwiza w'amavuko mushiki wanjye.

Ikindi kandi, turabizi ko nta ko batagize. Ntacyo bigeze batangaza. Barandinze. Kandi  koko ni byo, nizera  ko ari cyo  buri wese ahobora gukora  mu bihe nk'ibi."