Umuhanzi Iyanya wo muri Nigeria, yatangaje ko atigeze amenya narimwe ibintu byanditse mu gitabo "Am Not Yvonne Nelson" cyanditswe n'umukunzi we batandukanye mu 2015 Yvonne Nelson. Iki ni igitabo cyaciye igikuba hirya no hino mu mwaka washize, dore ko yavuzemo iby'urukundo rwabo.
Mu gice kimwe cy'iki gitabo, Yvonne yise “Iyanya And My Love Life” yavuzemo uburyo uyu muhanzi yamucaga inyuma ku mukinnyi wa filime Tonto Dikeh. Nyamara rero, mu kiganiro Iyanya yagiranye na 'The Beat 99.9 FM', yatangaje ko atigeze amenya ko yanditswe muri icyo gitabo.
Ati " Ntabwo nigeze menya ko nanditse mu gitabo cya Yvonne Nelson. Turi kubivugaho uyu munsi, ariko ntabwo nigeze menya ibyanditsemo. Igihe igitabo cyasohokaga, abantu bose bari bahuze cyane. Babwiraga ko ndi mu gitabo, ariko ntabwo nigeze nkisoma kugera magingo aya."
Nubwo Iyanya avuga ko atigeze amenya ko yanditse muri icyo gitabo, ariko mu mwaka washize, yari yasezeranyije abafana be ko azagira ibyo itangaza kuri bimwe Nelson yamushinjaga byo kumuca inyuma yanditsemo.
Nyamara rero, yanze kugira icyo abitangazaho avuga ko ibyo byaba ari ubusazi ati "Ndabizi ko nasezeranye ko nzavuga ku buhemu bwo kumuca inyuma bivugwa muri icyo gitabo, ariko ntabwo niteguye kubisubiza. Ntabwo ngiye gusubiza ibyo bintu, kuko harimo ubusazi bwinshi."
Iyanya aremeza ko atazi ko yanditswe mu gitabo cya Nelson
