Abahanzi bamwe na bamwe bakunze guhindura amazina yabo ku bw'impamvu runaka, bashaka kuzahura umwuga wabo, cyangwa kwamamara ku ruhando mpuzamahanga.
Nasty C yifuza ko isi ibanza kumumenya
Abazwa niba umunsi umwe azahindura izina rye akoresha mu muziki, Nasty C yasubije ati:"Yego rwose! Gusa ndashaka kubanza nkagera kure bishoboka, ubundi ibyo bikazaza nyuma.
Ntabwo nkwiye kujya mbanza kwibwira abantu mbere yo kuririmba, haba iwacu, ndetse no ku ruhando mpuzamahanga, isi ikwiye kumenya, ubundi kazajya nahindura izina. Kimwe na Lil Wayne, cyangwa abandi bahanzi bakomeye, kuko nabo simpamya ko bari kuba ikimenyabose, iyo baza kurangarira mu byo guhindagura amazina bataramenyekana.
Nasty C yatangaje ko ahinduye izina yakiyita izina rya Mixtape ye
Uyu muhanzi w'umunya-South Africa umaze kurebwa n'abarenga miliyoni 828 ku mbuga zose zicuruza umuziki, yavuze ko nibiba ngombwa ko ahindura izina ryo ku rubyiniro aziyita "Ivyson", izina risanzwe ari irya mixtape ye.
