Umuraperi ukomoka muri Amerika Kodak Black yatangiye gucuruza imipira (T-Shirt) idasanzwe ifite ifoto y’uwahoze ari Perezida w’Amerika Trump ifite amaraso ku itama ndetse ukuboko kumwe kuzamuye, ifoto yafashwe ubwo bagerageza kumwica mu minsi ishize.
Kodak kuba inyuma ya Trump, kubera ko ari we wamukuje muri gereza ubwo yendaga kuva ku butegetsi mu 2021. Kodak yari muri gereza yarakatiwe igihano cy’amezi 46 azira guhimba inyandiko za Leta no gutunga intwaro muri 2020.
Irokoka rya Trump rikomeje kubyazwa umusaruro, kuko no mu byumweru bike bishize urubuga rwihariye rwa Trump rugurishiriza inkweto kuri interineti (gettrumpsneakers.com), rwatangaje ko rwashyize ahagaragara inkweto ziriho ifoto nk’iyo, zigomba kugurishwa ku giciro cy’amadorari 299 ku muguru umwe, ndetse ko hakozwe imiguru 5000 gusa.
