Inzoga nizo zatumye mbeshyera Cardi B-Offset

Inzoga nizo zatumye mbeshyera Cardi B-Offset

 Aug 1, 2023 - 03:04

Umuhanzi Offset yemeye ko yabeshyeye umugore we Cardi B ko yamuciye inyuma kandi ngo atari byo ahubwo ari uko yari yasomye agacupa.

Umuraperi w'Umunyamerika Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset yatangaje ko umugore we Cardi B atigeze amuca inyuma nk'uko yigeze kubitangaza muri Kamena 2023 ko amuca inyuma mu nshuti ze cyane iz'abahanzi 

Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku ruta rwe rwa Instagram icyo gihe, akaba yarashimangiye ko umugore we amuca inyuma mu nshuti ze, gusa hataracaho akanya ahita asiba ubwo butumwa yari yanditse. Hadaciyeho akanya, Cardi B nawe yahise avuga ko umugabo we ari ukumuharabika atajya aryamana n'abandi bagabo.

Offset yavuze ko umugore we Cardi B atigeze amuca inyuma ahubwo ibyo yavuze yabitewe n'inzoga

Ku bw'ibyo, kuri uyu wa Mbere, ubwo Offset yaganiraga n'umunyamakuri Angela Yee, akaba yamuhamirije ko ibyo yatangaje yabitewe nuko yari yasinze, maze ashimangira ko Cardi B ari umugore we kandi atamuciye inyuma. Ati " Ni umugore wange, kandi ndamukunda kugera mu rupfu."

Offset ufitanye abana babiri na Cardi B, akaba yagaragaje ko amakosa yakoze mu minsi yashize akomeza kumukurikira kugera magingo aya. Ati " Mu by'ukuri si nkunda kumva buri gihe hari uwo dufitanye ikibazo, ariko buri gihe ibyo nakoze bikomeza gutwikira ibikorwa nkora muri iki gihe."

Muri rusange, kuri uyu wa Mbere Offset yashimangiye ko we na Cardi B ari umugore n'umugabo kandi bameze neza ngo uretse kamera zihora zibangurukaho ndetse n'imbuga nkoranyambaga zitababanira neza uko bikwiye.