Indirimbo "New Body" ya Kanye West ikomeje kuba nka za mboga mbi zitava mu nkono

Indirimbo "New Body" ya Kanye West ikomeje kuba nka za mboga mbi zitava mu nkono

 Mar 20, 2024 - 21:50

Nyuma yo guterwa utwatsi na Nicki Minaj, indirimbo "New Body" ya Kanye West, ikomeje kuba nka za mboga mbi zitava mu nkono, nyuma y'uko na Ice Spice yamaze kumutera utwatsi.

Nyuma yuko umuraperikazi Nicki Minaji yanze gushyira igitero mu ndirimbo ya Kanye West yise “New Body” ubu noneho hari hatahiwe umuraperikazi Ice Spice, nawe bivugwa ko yanze kiririmba umurongo muri iyo ndirimbo kugeza uyu munsi itarasohoka.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Kanye yatangaje ko yoherereje Ice Spice indirimbo kugira ngo ashyiremo igitero cye, ariko abahagarariye uyu mugore bakabitera utwatsi.

Indirimbo “New Body” yagombaga kuba ku muzingo wa Kanye ‘Veltures 1’ ariko Nicki amaze kwanga kuririmbamo, Kanye yahisemo kuba ayikuye kuri uwo muzingo.