Impeta ya 2Pac yagurishijwe akayabo

Impeta ya 2Pac yagurishijwe akayabo

 Jul 27, 2023 - 01:03

Impeta nini y'umuraperi 2Pac yambaye mu 1996 yagurishijwe miyoni 1 y'amadorari.

Impeta igizwe na zahabu, ruby ​​na diyama yambawe n’icyamamare muri Rap Tupac Amaru Shakur ubwo yagaragaraga ku mugaragaro, ikaba iheruka kugurishwa miliyoni imwe y’amadolari muri cyamunara i New York ku wa kabiri w'iki Cyumweru.

https://thechoicelive.com/ibimenyetso-bishya-ku-rupfu-rwa-2pac

Iyi mpeta ya rurangiranwa muri Rap 2Pac yagurishijwe angana na miliyari 1,171,892,000.00 z'Amanyarwanda. Akaba yaherukaga kuyambara ku wa 04 Nzeri 1996 mu bihembo bya nyuma bya MTV Video Music Awards. 

Impeta ya 2Pac yagurishijwe miyoni 1 y'amadorari 

Ubwo yari akiva muri ibyo birori bya MTV Video Music Awards, nyuma gato ku wa 07 Nzeri, yaje kurasirwa mu muhanda n'abantu bari mu modoka mu mugi wa Las Vegas, maze ku wa 13 Nzeri 1996 ahita ashiramo umwuka ku myaka 25 y'amavuko.

Tugarutse kuri ya mpeta ya 2Pac, ikaba ari yo mpeta ihenze mu mpeta zose zatejwe cya munara zambawe n'abaraperi. Iyi mpeta ikaba yarashyizwe ku isoko na nyirasenge witwa Yaasmyn Fula ikagurishwa kariya kayabo.

Uraperi w'ibihe byose 2Pac Amaru Shakur Makaveli 

Iyi mpeta ikoze muri zahabu na diyama, ikaba ari nini bitangaje ndetse ikaba yari yanditseho ati "Pac & Dada 1996,". Bikaba bisobanurwa ko ibi byaba byerekeranye n'umukunzi we Kidada Jones. 

Uyu musore wapfuye amaze gusohora alubumu 4 zose, akaba afatwa nk'umuraperi w'ibihe byose ndetse kandi akaba yaracengewe n'inyigisho z'umufirozofe w'Umutariyani Niccolo Machiavelli ubwo yari muri gereza ashijwa gusambanya, akaba yarasomye igitabo cye bita "The Prince", ibyatumye abafana bamuha akazina ka "Makaveli".